Thursday, September 19, 2024

Sean “Diddy” Combs yatawe muri yombi i Manhattan muri New York – ibindi ku ifatwa rye – BBC News Gahuza

Must read

Ahavuye isanamu, Getty Images

Icyamamare muri hip-hop kimaze iminsi mu bibazo Sean “Diddy” Combs, yatawe muri yombi i Manhattan muri New York City ku birego byo ku rwego rw’igihugu bitaratangazwa, nk’uko abategetsi babibwiye CBS News ikorana na BBC.

Gufungwa kwe gukurikiye ibikorwa byo gusaka inzu ze i Los Angeles na Miami muri Werurwe(3) nk’igikorwa “cy’iperereza rikomeje” ku byaha byo gucuruza abantu mu mibonano mpuzabitsina.

Marc Agnifilo, umunyamategeko wa Diddy, yavuze ko “tubabajwe” no gufatwa kwe kuko umukiliya we ari “umwere”.

Uyu munyamuziki yagiye ashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, gusagarira no gukubita, harimo ibyo yarezwe n’umugore babanaga Casandra “Cassie” Ventura. Ibirego byose we yahakanye.

Latest article