Umugabo w’Umurusiya yatabawe nyuma yo kumara amezi arenga abiri yarabuze icyerekezo ari mu bwato butoya mu nyanja ya Okhotsk mu burasirazuba bw’Uburusiya.
Abategetsi bavuga ko, uyu mugabo ibinyamakuru mu Burusiya bivuga ko yitwa Mikhail Pichugin w’imyaka 46, yabonywe n’ubwato bw’abarobyi ku ntera ya hafi 1,000km uvuye aho yahagurukiye muri Kanama(8).
Imirambo y’umuvandimwe we na mwishywa we w’imyaka 15 bivugwa ko bayisanze muri ubu bwato.
Umugore wa Pichugin yavuze ko uko ari batatu bari bagiye mu nyanja kwitegereza amafi rutura ya ‘baleines/whales’ kandi batwaye ibizabatunga ibyumweru bibiri.
Yabwiye ibiro ntaramakuru Ria Novosti ko ubunini bwa Pichugin bwaba bwaramufashije mu kurokoka – yari afite 100kg ubwo bagendaga, amakuru avuga ko nyuma y’iminsi 67 ubwo bamugeragaho basanze asigaranye kimwe cya kabiri cy’ubwo buremere.
Uyu mugore yagize ati: “Nta kintu turamenya kugeza ubu. Icyo tuzi ni uko ari muzima…Ni nk’igitangaza!”
Yavuze kandi ko umukobwa wabo na we yagombaga kujyana nabo muri uru rugendo rwahindutse akaga, ariko we aza guhindura gahunda aguma mu rugo.
Kajugujugu yabashakishije ubwo baburirwaga irengero nta cyo yabonye, nk’uko Ria ibivuga.
Ubwato barimo bwabonetse ku wa mbere bunyura iruhande rw’ubwato bw’abarobyi mu nyanja ya Okhotsk, hirya y’inkombe y’umwigimbakirwa wa Kamchatka mu burasirazuba bw’Uburusiya, nk’uko Ria ibivuga.
Muri video yatangajwe n’ibiro by’ubushinjacyaha, umugabo ufite ubwanwa bwinshi wambaye ijaketi ituma umuntu atarohama, aboneka atabaza abarobyi avuga ngo: “Nta mbaraga nsigaranye”, nuko bamukura aho.
Uretse Mikhail Pichugin, imirambo y’umuvandimwe we Sergei w’imyaka 49, na mwishywa we Ilya, na yo yari ikiri mu bwato.
Ku buryo yabayeho icyo gihe cyose mu nyanja ya Okhotsk – ikonja kurusha izindi muri Aziya y’uburasirazuba – umukozi mu ihuriro ry’abatabazi mu Burusiya avuga ko kurya amafi byaba byarabigizemo uruhare.
Uyu Nikolai Sukhanov yabwiye Ria Novosti ko mu bihe nk’ibyo ushobora gutungwa no kuroba amafi unashakisha utundi twagutunga mu bisigaye mwagendanye.
Pichugin ubu ari mu bitaro yitabwaho, aho abaganga bavuga ko “arimo kumera neza”.
Abashinjacyaha bavuze ko bagiye gutangira iperereza kugira ngo barebe uko byagendekeye buriya bwato butoya bari barimo.
Ntabwo ari ubwa mbere abantu baburiwe irengero mu nyanja babonetse nyuma y’iminsi myinshi.
Inzobere yabwiye Ria Novosti uko abasirikare bane b’Abasoviyeti babayeho iminsi 49 mu bwato buto mu nyanja ya Pasifika mu 1960, mbere y’uko babonwa n’ubwato bwa Amerika butwara indege.