- Umwanditsi, Frances Mao
- Igikorwa, BBC News
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yasabye imbabazi Perezida w’igihugu baturanye cya Azerbaijan kubera ihanuka ry’indege itwara abagenzi yari iri mu kirere cy’Uburusiya, ryiciwemo abantu 38 – ariko yirinda kuvuga ko ari Uburusiya bwayihanuye.
Mu magambo ya mbere avuze kuva iyo ndege yahanuka kuri Noheli, Putin yavuze ko ibyo “byabaye byapfiriyemo abantu” byabaye ubwo ubwirinzi bwo mu kirere bw’Uburusiya bwari burimo gusubiza inyuma indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (zizwi nka ‘drone’) za Ukraine.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Uburusiya bugomba “kureka gukwirakwiza amakuru atari ukuri agamije kuyobya” ajyanye n’icyo gitero.
Bicyekwa ko iyo ndege yarashwe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’Uburusiya ubwo yageragezaga kugwa mu karere ka Chechnya ko mu Burusiya – biyihatira kwerekeza ahandi yambuka hejuru y’inyanja ya ‘Caspian’ (Caspian Sea).
Nuko iyo ndege ya kompanyi yo gutwara abagenzi ya Azerbaijan, Azerbaijan Airlines, ihanukira hafi y’umujyi wa Aktau muri Kazakhstan, yica abantu 38 muri 67 bari bayirimo.
Benshi mu bagenzi bari bari muri iyo ndege bari abo muri Azerbaijan, naho abandi bari abo mu Burusiya, Kazakhstan na Kyrgyzstan.
Bicyekwa ko benshi mu barokotse bari bicaye mu gice cy’inyuma cy’iyo ndege.
Iyo ndege, yari ifite nimero y’urugendo J2-8243, yari iri mu nzira iva mu murwa mukuru Baku wa Azerbaijan yerekeza mu murwa mukuru Grozny w’akarere ka Chechnya ku itariki ya 25 Ukuboza (12) uyu mwaka, ubwo yaraswagaho bikaba ngombwa ko yerekeza ahandi.
Ejo ku wa gatandatu, ibiro bya perezida w’Uburusiya (bizwi nka Kremlin) byasohoye itangazo bivuga ko Perezida Putin yavuganye kuri telefone na Perezida wa Azerbaijan Ilham Aliyev.
Iryo tangazo rigira riti: “[Perezida] Vladimir Putin yasabye imbabazi ku byabaye byapfiriyemo abantu byabereye mu kirere cy’Uburusiya ndetse yongeye kwihanganisha cyane kandi abikuye ku mutima imiryango y’abapfuye ndetse yifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Muri uko gusaba imbabazi kwatangajwe kudakunze kubaho, Putin yanemeye ko iyo ndege yari yagerageje inshuro nyinshi kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Grozny muri Chechnya.
Yavuze ko icyo gihe imijyi ya Grozny, Mozdok na Vladikavkaz yari irimo “guterwa n’ibinyabiziga byo mu kirere bitajyamo abapilote bya Ukraine, ndetse ubwirinzi bwo mu kirere bw’Uburusiya bwasubije inyuma ibi bitero”.
Iryo tangazo ry’ibyavugiwe muri icyo kiganiro ryasohowe na Kremlin ntiririmo ukwemera mu buryo butaziguye ko iyo ndege yarashwe n’ibisasu bya misile by’Uburusiya.
Mu itangazo yasohoye nyuma gato y’iryo ryasohowe n’ibiro bya Kremlin, Perezida wa Ukraine Zelensky yavuze ko ibyangiritse ku gihimba cy’iyo ndege “byibutsa cyane igitero cya misile cy’ubwirinzi bwo mu kirere”, yongeraho ko Uburusiya “bugomba gutanga ibisobanuro bisobanutse”.
Ati: “Icyihutirwa cy’ingenzi ubu ni iperereza risesuye rizasubiza ibibazo byose ku cyabaye mu by’ukuri”.
Mbere y’ejo ku wa gatandatu, Uburusiya bwari bwanze kuvuga niba bwaragize uruhare mu ihanuka ry’iyo ndege. Abategetsi bavugaga ko bategereje ibizava mu iperereza.
Ariko mbere yaho muri iki cyumweru, zimwe mu nzobere zo mu Burusiya mu bijyanye n’indege zavuze ko uko ibintu bimeze muri ako karere “bigoye cyane” kubera ibitero bya ‘drone’ bya Ukraine.
Zimwe mu nzobere mu by’indege zo muri Azerbaijan n’abandi bo muri Azerbaijan bacyeka ko uburyo ndanga-cyerekezo (GPS) bw’iyo ndege bwagizweho ingaruka no kubangamirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, nuko bwangizwa n’ibiturika by’igice cy’igisasu cya misile cy’ubwirinzi bwo mu kirere bw’Uburusiya.
Mbere abarokotse bavuze ko bumvise ibintu bisakuza cyane mbere yuko iyo ndege ihanuka. Ibyo byumvikanisha ko yarashweho.
Muri iki cyumweru Azerbaijan yari itarashinja Uburusiya ku mugaragaro, ariko minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu wa Azerbaijan yavuze ko iyo ndege yakoreweho “ukwivanga guturutse hanze” ndetse ko yangijwe imbere muri yo n’inyuma ubwo yageragezaga kugwa.
Ku wa gatanu, abategetsi bo muri Amerika na bo bavuze ko bacyeka ko Uburusiya ari bwo bwahanuye iyo ndege.
Uburusiya bwavuze ko abakora iperereza b’Uburusiya batangiye iperereza ku cyaha. Azerbaijan yari yaramaze gutangaza ko izakora iperereza.
Uburusiya bwavuze ko inzego zo muri Azerbaijan, Kazakhstan n’Uburusiya zirimo “gukorana bya hafi aho ibyago byabereye mu karere ka Aktau”.
Na mbere y’itangazwa ry’ubwo butumwa bwa Putin bw’ejo ku wa gatandatu, kompanyi nyinshi z’indege zo muri Azerbaijan zari zamaze kuba zihagaritse ingendo zerekeza muri myinshi mu mijyi yo mu Burusiya.
Kompanyi imwe y’indege yavuze ko uko guhagarika izo ngendo kuzagumaho kugeza iperereza ku cyateye ihanuka ry’iyo ndege rirangiye.