- Umwanditsi, Rachel Looker
- Igikorwa, BBC News, Washington
Marcellus Williams yishwe ku wa kabiri nijoro muri leta ya Missouri muri Amerika nyuma yo kumara imyaka irenga 20 yarakatiwe urwo gupfa.
Williams, wasubikiwe guhabwa icyo gihano inshuro ebyiri, yakomeje kuvuga ko arengana ku cyaha cyo kwica ateye icyuma Felicia Gayle mu 1998. Abantu batari bacye bagiye bamagana igihano yakatiwe.
Umunyamategeko wunganira Williams yavugaga ko habaye irondabwoko mu guhitamo abacamanza b’urubanza rwe, kandi ibipimo bya ADN/DNA byagiye byangizwa.
William yangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga guhagarika ku munota wa nyuma iki gihano, nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Missouri na guverineri w’iyi leta banze kugirirwa impuhwe yasabye mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Karen Pojmann, umukuru w’ishami rishinzwe itumanaho mu rwego rw’amagereza ya leta ya Missouri yavuze ko nta muntu wo mu muryango wa Felicia Gayle waje kureba uko uriya mugabo wahamijwe kumwica na we yicwa, nk’uko bivugwa na CBS News.
Mu gihe ku ruhande rwa Williams umuhungu we n’abanyamategeko be babiri bari bahari ahabwa iki gihano.
Mu rubanza, abashinjacyaha bavuze ko Williams yamennye akinjira mu rugo rwa Gayle muri Kanama(8) 1998 akamutera icyuma inshuro 48 mbere yo kwiba agashakoshi ke na mudasobwa igendanwa y’umugabo we.
Gayle yari umukozi wa ‘social’ kandi yahoze ari umunyamakuru wa St Louis Post-Dispatch.
Abunganira Williams bavuze ko hari impungenge mu buryo uru rubanza rwaciwe, bavuga ko abacamanza b’abirabura bahejwe muri uru rubanza aho, uregwa yari umwirabura uwishwe ari umuzungukazi.
Bavuze kandi ko nta bimenyetso bya gihanga bihuza Williams n’ahakorewe icyaha kandi ko icyuma cyakoreshejwe cyafashwe nabi, bigatera gushidikanya ku kimenyetso cya ADN.
Umushinjacyaha we yavuze ko yakurikije ibyakorwaga icyo gihe byo gufata ku ntwaro y’umwicanyi atambaye uturindantoki nyuma y’uko iyo ntwaro yamaze gupimirwa muri laboratoire.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Williams yasabye kugirirwa impuhwe guverineri wa Missouri, Mike Parson, arazimwima.
Mu itangazo, Parson yagize ati: “Twizere ko ibi bishyira iherezo ku rubanza rwamaze imyaka n’imyaka, rwagejeje aho gushinja umuryango wa Gayle.
“Nta mucamanza wigeze abona ko ibyo Williams avuga ari ukuri”.
Abantu benshi, barimo Richard Branson umuherwe utunze za miliyari w’Umwongereza, bahirimbaniye guhagarika kwica Williams, igihano nk’iki cya gatatu gitanzwe muri Missouri muri uyu mwaka.
Branson yabwiye BBC ku wa kabiri, ko yamaze igice cy’uwo munsi arangamiye ikibazo cya Williams.
Ati: “Ni umugabo w’umwere. Yewe n’inteko ishinja yabwiye guverineri ko batabikora [kumwica], uyu mugabo ni umwere.”
Umuryango w’uwishwe wari washimye ko yafungwa burundu aho kwicwa, mu gihe abashinjacyaha baho bari basabye ko urubanza rwo gupfa yaciriwe rwakurwaho.
Kwicwa kwe kwahagaritswe kabiri – rimwe mu 2017 no mu 2015 – kubera kuvumbura ibimenyetso by’undi mugabo utari Williams ku cyuma cyakoreshejwe mu kwica.
Uwahoze ari guverineri w’iyi leta, Eric Greitens, yashyizeho inteko yo gusuzuma urubanza rwaciwe nyuma yo guhagarika kwicwa bwa kabiri, ariko eric yaje kuva ku mirimo bitarangiye, kandi inteko yashyizeho ntiyigeze igera ku mwanzuro.
Impungenge kuri DNA nanone zatanzwe n’umushinjacyaha waho, Wesley Bell, asaba ko yumvwa.
Ariko byaje kugaragara ko ibimenyetso bya DNA byangijwe n’umuntu wo mu biro by’ubushinjacyaha wagiye akorakora icyo cyuma nta turindantoki yambaye, maze uko kwumvwa yasabye kurahagarikwa.
Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, Bell yagize ati: “Uwo mwanzuro ntiwari mu nyungu z’ubutabera.
“Iyo hariho no gushidikanya guto cyane ku kuba umwere, igihano cy’urupfu ntikigomba kuba ikintu cyo gukora.”
Midwest Innocence Project, ikigo cy’abanyamategeko cyunganiraga Williams cyahirimbaniye ko atahabwa igihano cy’urupfu kugeza ubwo byanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Missouri.
Mu itangazo, iki kigo cyagize kiti: “Inkuru ya Williams isa n’iz’abandi benshi barenganiye mu bucamanza ku byaha bw’igihugu cyacu burwaye.
“Umwirabura wahamijwe kwica umuzungukazi, Williams yakomeje gushimangira ko ari umwere kugeza ku iherezo.”