Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatoranyije umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk ngo mu butegetsi bwe buje abe umukuru wa ‘minisiteri’ nshya yiswe Department of Government Efficiency (DOGE) – yakwitwa minisiteri yo kunoza imikorere ya leta ugenekereje mu Kinyarwanda.
Trump yavuze ko Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, abaha inshingano zirimo; gusenya ‘bureaucracy’ ya guverinoma, kuvugurura inzego za leta, no kugabanya gusesagura kwa leta.
Bureaucracy isobanurwa n’inzobere mu miyoborere nk’urusobe n’inzira nyinshi zidasobanutse kandi zitinda mu mikorere y’ubutegetsi runaka mu gufata ibyemezo.
Abo bombi bazaba abajyanama ba White House ku buryo “hakorwa amavugurura manini y’inzego”, nk’uko Trump yabitangaje.
Gusa DOGE Trump yashyizeho, ntabwo ari minisiteri nshya yemewe n’amategeko – iyo ishyirwaho n’itegeko ry’inteko ishingamategeko kandi ikagira abakozi babarirwa mu bihumbi za mirongo.
Mbere yo guha aba bombi aka kazi, Trump yatangaje ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News wahoze ari umusirikare, ari we uzaba minisitiri w’ingabo, naho John Ratcliffe – wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha – akayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA.
Elon Musk – watanze imari nini cyane mu kwiyamamaza kwa Trump – yari asanzwe yarizejwe uwo mwanya. Naho mugenzi we Ramaswamy mu ntangiriro z’uyu mwaka yiyamamarije kuba umukandida w’Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida ahanganye na Trump, mbere y’uko ahigama akanamushyigikira.
Trump yavuze ko Musk na Ramaswamy bazakorana na White House, n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari, mu guhangana no “gusesagura gukabije na forode” bitwara tiriyari 6.5 z’amadorali buri mwaka mu bikorwa bya leta.
Vuba aha, Musk yavuze ko leta ya Amerika igomba kugabanya nibura tiriyari 2$ ku yo ikoresha, ni hafi kimwe cya gatatu cy’ingengo y’imari, gusa ntiyatanze amakuru arambuye.
Yavuze kandi ko hakwiye kuvaho ibigo amagana bya leta, avuga ko byinshi muri byo hari inshingano bigonganiramo.
Donald Trump yavuze ko igitekerezo cya DOGE ari nka ‘Manhattan Project’ – umushinga w’ibanga wo mu ntambara ya kabiri y’isi wakoze ibisasu kirimbuzi bya mbere.
Trump yavuze ko Musk na Ramaswamy bazaba barangije akazi kabo bitarenze tariki 04 Nyakanga (7) – umunsi w’ubwigenge bwa Amerika – mu 2026.
Mu itangazo yasohoye, Trump yanditse ati: “Guverinoma ntoya, ikora neza, na ‘bureucracy’ nkeya, izaba impano ikwiriye Amerika ku isabukuru ya 250 y’Ubwigenge”.
Muri iryo tangazo, Elon Musk avugwamo ko yagize ati: “Ibi bizanyeganyeza cyane imikorere ya leta, n’uwo ari we wese ufite uruhare mu gusesagura kwa leta, kandi ni abantu benshi”.
Nyuma y’iryo tangazo, Musk yatangaje ku rubuga rwe X ati: “[Ibi] Ni ikibazo kuri demokarasi? Hoya, ni ikibazo kuri BUREAUCRACY!!!”.
Ramaswamy na we yasubije ku itangazo rya Trump kuri X avuga ngo “Ntabwo tuzagenda gacye gacye”, yavuze ko ashobora guhagarika ubushake yari afite bwo kujya mu mwanya wa senateri wa leta ya Ohio wari urimo JD Vance ugiye kuba visi perezida wa Amerika.
Umwaka ushize atangira kwiyamamariza kuba perezida, Ramaswamy yavuze ko yakwirukana 75% by’abakozi ba leta agafunga n’ibigo byinshi bikomeye, birimo ‘Minisiteri y’Uburezi, FBI n’ikigo kitwa Bureau of Alcohol, Tobacco, Firearms and Explosives.
Kuva Trump atowe mu cyumweru gishize, bivugwa ko buri munsi aba ari kumwe na Elon Musk mu rugo rwe i Palm Beach muri leta ya Florida.
Musk yari ari no mu kiganiro kuri telephone Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine.
Hagati aho, kuva mu cyumweru gishize ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Dogecoin Musk ateza imbere, ryazamuye cyane agaciro karyo.
Uretse Musk na Ramaswamy, ku wa kabiri nijoro Trump yasohoye amatangazo menshi ashyira mu myanya abategetsi bazakorana, barimo John Ratcliffe yashinze CIA, na Kristi Noem yagize ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu.
Hagati aho, benshi batangajwe na Pete Hegseth usoma amakuru kuri Fox News yagize umukuru wa Pentagon. Uyu ni sekombata w’intambara yo muri Iraq, ufite ubunararibonye bucye muri leta ariko umaze imyaka myinshi avuga cyane ko ashyigikiye Trump.