Saturday, November 23, 2024

Donald Trump yagize umunyamakuru Pete Hegseth minisitiri w’ingabo – BBC News Gahuza

Must read

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y’isanamu, Kuva Trump atowe mu cyumweru gishize, bivugwa ko buri munsi aba ari kumwe na Elon Musk mu rugo rwe i Palm Beach muri leta ya Florida

Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatoranyije umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk ngo mu butegetsi bwe buje abe umukuru wa ‘minisiteri’ nshya yiswe Department of Government Efficiency (DOGE) – yakwitwa minisiteri yo kunoza imikorere ya leta ugenekereje mu Kinyarwanda.

Trump yavuze ko Musk azafatanya na Vivek Ramaswamy umushoramari mu by’imiti, abaha inshingano zirimo; gusenya ‘bureaucracy’ ya guverinoma, kuvugurura inzego za leta, no kugabanya gusesagura kwa leta.

Bureaucracy isobanurwa n’inzobere mu miyoborere nk’urusobe n’inzira nyinshi zidasobanutse kandi zitinda mu mikorere y’ubutegetsi runaka mu gufata ibyemezo.

Abo bombi bazaba abajyanama ba White House ku buryo “hakorwa amavugurura manini y’inzego”, nk’uko Trump yabitangaje.

Latest article