Wednesday, September 25, 2024

Marcellus Williams wo muri Missouri yishwe nyuma y’imyaka 20 akatiwe urwo gupfa – BBC News Gahuza

Must read

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y’isanamu, Williams yakomeje gushimangira ko ari umwere ku cyaha yahamijwe

  • Umwanditsi, Rachel Looker
  • Igikorwa, BBC News, Washington

Marcellus Williams yishwe ku wa kabiri nijoro muri leta ya Missouri muri Amerika nyuma yo kumara imyaka irenga 20 yarakatiwe urwo gupfa.

Williams, wasubikiwe guhabwa icyo gihano inshuro ebyiri, yakomeje kuvuga ko arengana ku cyaha cyo kwica ateye icyuma Felicia Gayle mu 1998. Abantu batari bacye bagiye bamagana igihano yakatiwe.

Umunyamategeko wunganira Williams yavugaga ko habaye irondabwoko mu guhitamo abacamanza b’urubanza rwe, kandi ibipimo bya ADN/DNA byagiye byangizwa.

William yangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga guhagarika ku munota wa nyuma iki gihano, nyuma y’uko urukiko rukuru rwa Missouri na guverineri w’iyi leta banze kugirirwa impuhwe yasabye mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Latest article