- Umwanditsi, Yasmin Rufo
- Igikorwa, BBC News
Tito Jackson, umwe mu bibanze batangije itsinda rya muzika rya Jackson 5 akaba n’umuvandimwe w’icyamamare Michael Jackson, yapfuye ku myaka 70, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru muri Amerika.
Impamvu y’urupfu rwe kugeza ubu ntiratangazwa.
Tito yaririmbanye n’abavandimwe be Jackie, Jermaine, Marlon na Michael wamamaye cyane muri bo wapfuye mu 2009 afite imyaka 50.
Mu minsi ishize Tito yari i Munich mu Budage mbere y’igitaramo itsinda ryabo ryari gukorerayo.
Steve Manning, inshuti y’igihe kirekire y’umuryango wa ba Jackson wahoze anashinzwe ibikorwa byawo, yabwiye Entertainment Tonight ko Tito yapfuye kuri uyu wa mbere.
Ayo makuru yemejwe kandi kuri Instagram n’abahungu be batatu, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo bigeze kuba bafite itsinda rya muzika rya 3T mu myaka ya 1990.
Banditse bati: “Turatunguwe kandi dushengutse imitima”, bongeraho bati: “Data yari umugabo mwiza wita ku bantu bose”.
Aba bagabo bongeraho ngo “Azakumburwa cyane…Nimukomeze kwibuka gukora ibyo data iteka yigishaga, ‘gukundana’.”
Itsinda rya Jackson 5 ryashinzwe mu 1964 kandi ryagurishije ku isi kopi zirenga miliyoni 150 za muzika yabo.
Ryamamaye cyane mu ndirimbo nka ABC, The Love You Save na I Want You Back.
Mu 1980, aba bavandimwe bashyiriweho inyenyeri mu muhanda uzwi nka Hollywood Walk of Fame mu mujyi wa Los Angeles, kandi mu 1997 bashyizwe muri Rock and Roll Hall of Fame.
Kugeza mu mpera z’ukwezi gushize Tito yari akirimba muri Jackson 5 ubwo yabonekaga mu gitaramo Fool in Love Festival i Hollywood Park Grounds muri California.
Muri icyo gitaramo, Tito yaririmbanye na Taryll, Jackie na Marlon Jackson.
Jonathan Moffett wahoze avuza ingoma muri Jackson 5 yanditse kuri X ati: “Mfite umubabaro ukomeye mu mutima wanjye – Menye ko umuvandimwe wanjye mu mutima n’umwuka, Tito Jackson yapfuye.”
Yongeraho ati: “Ndashengutse kandi mbuze icyo mvuga. Ndagukunda Tito. Urukundo n’amasengesho byanjye ku muryango wa Jackson. Ndabakunda cyane mwese”.
Tito yari uwa gatatu mu bavandimwe icyenda barimo n’abagore Janet na LaToya Jackson.
Uretse muzika mu itsinda, Tito yanakoze muzika ya Blues ku giti cye.
Ni we wa nyuma mu bavandimwe be winjiye indirimbo bwite ku rutonde rw’izikunzwe cyane rwa Billboard charts mu 2016, iyo ni Get It Baby.